Mu gitondo cy'umunsi wo kuwa gatandatu ahagana saa8:30am,ikibuga cya college saint andre cyari gifite ibyishimo n'umunezero byo kwakira abo cyareze bose kuva cyashingwa kugeza nabugingo n'ubu. Amatsinda y'abafana y'uruhande rw'abanyeshuri bari mu kigo n'abahoze biga muri CSA (alumni) yari yahagaze ku mpande zombi, yiteguye gushyigikira abo bakunda mu mikino itatu ikomeye: football, basketball na volleyball.
Abafana bari buzuye amatsiko,bamwe bavuza indirimbo zishimagiza amakipe yabo,abandi bagenda bavuga amagambo y'akanyamuneza,mu gihe ikibuga cyose cyari gifite umwuka w'ubuvandimwe n'ubusabane.
Football:Umukino watangije ibihe by'ibyishimo n'urusaku rw'abafana.
Umupira wa mbere ukimara gukandagizwa mu kibuga, abafana barahagurukiye rimwe.
Indirimbo z'abanyeshuri zari zifite imbaraga zisanga n'iza "chorale", naho alumni na bo bagendaga batera uturirimbo twuje ishema n'amateka y'igihe bigaga. Induru z'abafana "CSA oyeeee!CSA oyeeee!". Umukino wari urimo umuvuduko mwinshi,buri kipe irwana ku izina ryayo.Alumni bazanye ubunararibonye n'ubushishozi,ariko abanyeshuri bo bafite imbaraga n'amaguru mato yihuta.Uko iminota yagendaga ishira niko abafana barushagaho gusakuza,kugorora ijwi,no kugaragaza amarangamutima yabo.Umukino warangiye ari 2-2,bikomeza guteza ibyishimo byinshi kuko byerekanye ko impano iri ku mpande zombi.
Basketball: Uburyo Abakinnyi Bagaragaje Ubuhanga n'Imbaraga ku Kibuga. Umukino wa basketball watangiye ku muvuduko mwinshi,buri kipe yitwaye mu buryo bwihariye.Abanyeshuri bari ku kibuga bafite imbaraga z'urubyiruko,amaguru yihuta,n'ubuhanga mu dribbles, passes n'ama-shots ya hato na hato. Bagiye bagaragariza abafana uburyo bashoboye guhindura umukino mu masegonda macye,bakoresha imikono n'amaguru mu buryo bwihuse kandi buhujwe neza.Alumni bo, nubwo bari bageze mu myaka, bazanye ubwitonzi,ubushishozi n'ubuhanga bw'imyaka myinshi ku kibuga. Bagiye bakoresha strategy nziza,ama passes y'ubuhanga n'ama shots asobanutse, bigatuma umukino uba wuzuye ubunyamwuga n'amarushanwa y'ukuri.umukino warangiye ari amanota 81- 42 yabasoje kuy'abanyeshuri.
Volleyball:Imbaraga,Ubuhanga n'Ibyishimo ku Kibuga. Nyuma y'imikino ya football na basketball, abafana barahagurutse bajya ku kibuga cya volleyball,aho umwuka wari wuzuye ibyishimo n'amatsiko. Ikibuga cyari cyuzuye urusaku rw'abafana, abandi bahagaze ku mipaka yacyo bareba buri gikorwa, abandi baravugira mu nduru z'amarangamutima yabo.Abanyeshuri n'abagiye (alumni) bahagaze ku mpande zombi bafite amatsiko. Abanyeshuri bagaragaje imbaraga n'ubuhanga mu gushaka umupira no kuwukoraho neza,bakora serves, sets na spikes byihuse kandi byujuje ubwenge bwo gucunga ikibuga.Buri shyaka ryabo ryari riherekejwe n'ubushake bwo gutsinda, ku buryo buri gikorwa cyabo cyari igitangaza ku bafana.Alumni bo, bafite ubunararibonye bwinshi,bahagarika umupira neza,bakoresha blocks n'amayeri atandukanye yo gucunga neza impande z’ikibuga. Buri spike yabo yari ikoze neza,yerekana ko nubwo imyaka yagiye ishira,ubuhanga bukomeye buracyariho.Umukino rero waje kurangira bana babatsinze set 3-1 yabasoje.
Nyuma y'imikino yose, abanyeshuri n'abagiye (alumni) bateraniye ku meza atunganyijwe neza, yuzuye amafunguro n'ibinyobwa byorohereza buri wese kwishimira umunsi wabo. Ikibuga cyari cyasimbuwe n'umwanya wo kuruhuka no gusabana,aho bose bashoboraga guhana inkuru, guseka,no kwishimira umunsi w'imikino utazibagirana.
Abanyeshuri baganiraga n'abasaza ku buzima bw'ishuri, ku buryo imyitozo n'imikino yabafashije gukura mu mikinire, ndetse n'inama z'ubuzima n'amasomo. Alumni nabo basangiraga ubunararibonye bwabo, bahamiriza abanyeshuri ko gukorera hamwe no kwihesha agaciro ari byo bizabafasha mu buzima bwabo bw'ejo hazaza.
Abafana n'abitabiriye bose bari mu byishimo, baravuga,baraseka, ndetse bamwe basangaga ari umwanya wo kwibuka ibihe byiza bya kera mu ishuri. Buri wese yumvaga ko uyu munsi utarangiye gusa ku mukino, ahubwo warangiye ku busabane, urukundo n'ubumwe hagati y'abanyeshuri n'abasaza.Abakuru bahaye abana impano y'imipira yo kwifashisha mumikino igiye inyuranye.
Umunsi w'imikino wa CSA wasize ubutwari,ubuhanga n'ubusabane bishyizwe imbere,kandi buri wese yagiye yuzuye ibyishimo kandi yumva ari igice cy'umuryango umwe.